Inganzo y’Ururimi n’Umuco ni umuryango nyarwanda utari uwa Leta wahawe ubuzimagatozi bwa burundu (No 676/RGB/NGO/LP/10/2020). Ni umuryango washinzwe n’abarimu bigisha Ikinyarwanda mu byiciro byose by’amashuri. Intego nkuru yawo ni ugusigasira no guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda ingobyi y’umuco wacu nk’Abanyarwanda.
Menya byinshi
Ikinyarwanda cyatangiye kwandika kera cyane. Imyandikire yacyo nk’uko bigaragara yagiye igira amavugurura binyura mu nzira ndende y’inama z’impuguke, abihayimana (abamisiyoneri) na leta ubwayo. Umuntu yavuga ko Ikinyarwanda cyatangiye kwandikwa mu 1800 mu buryo bitavugwaho rumwe, birakozeza kugeza GAFUKU Baltazar (Padiri wambere) yanditse igitabo kigenewe abanyeshuri bo mu Rwanda.
Menya Byinshi